Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Jay Polly - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP390 в хорошем качестве

Jay Polly - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP390 3 года назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Jay Polly - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP390

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA Umuraperi Jay Polly usanzwe yitwa Tuyishime Joshua, yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanywe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye. Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere w'abana 2. Ku myaka 34 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda. Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1987, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya. Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera. Jay Polly nawe akiri muto yabaye umuririmbyi muri Korali muri ADEPR Nyarugenge. Ubuzima bwarakomeje burisunika, ahagana muri 2002, nibwo Jay Polly yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye. Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili. Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs. Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi. Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly. Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Comments